{UAH} RWANDAN MURDERED BY UGANDAN HUBBY WAS NO SIMPLE WOMAN
MY KIGA BWOY'S SISTER GAVE ME A FULL TRANSLATION OF THIS MURDER OF A RWANDAN MODEL BY A JEALOUS UGANDAN HUSBAND HERE DOWN BELOW IN KIRUNDI. SO, ASK KIGA BWOY and Mulindwa TO TRANSLATE.
Umunyarwandakazi Miss Africa Linah Keza , yishwe n'umugabo we
Mu ijoro ryakeye, nibwo umunyarwandakazi Miss Linah Keza wabaye Miss Africa mu mwaka wa 2009 yishwe n'umugabo we David Kikaawa babanaga mu Bwongereza.
Amakuru dukesha murumuna wa nyakwigendera avuga ko uyu Miss Keza Elinah yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri rishyira kuwa gatatu tariki ya 31/7/2013. Uyu muvandimwe wa nyakwigendera yavuze ko umugabo wa Elinah yatashye nijoro bagirana utubazo twabaviriyemo kurwana, umugabo yanize uyu mugore arangije amutera icyuma arapfa.
Uyu nyampinga yabaje abantu benshi cyane
Uyu muvandimwe wa Miss Linah yagize ati, "sha nibyo Linah yapfuye , yitabye Imana mu ijoro ryakeye. Inkuru natwe yatugezeho gutyo hari musaza wacu utuye hariya i Londres ari naho yapfiriye ni we watubwiye ko uyu mugabo yamwishe amunize arangije amutera icyuma arapfa"
Uyu Linah yabaye Miss Africa mu mwaka wa 2009. Yitabye Imana akaba asize umwana w'imyaka 3
Yakomeje agira ati, "Bari bafitanye umwana umwe w'umukobwa witwa Holy. Ubu uwo mwana yasigaranye na na musaza wacu. Ntakundi nyine ."
Nk'uko byatangajwe n'urubuga rwa investigator.co.ug rwo muri Uganda, rwavuze ko uyu mugabo David Kikaawa yishe uyu mugore we amuziza ko yamuciye inyuma. Amaze kumwivugana yahise ajya kwiyahura ndetse ngo umurambo we bakaba bawusanze Club 791, mu majyaruguru y'umujyi wa Londres.
Aya makuru avuga ko uyu mugabo na we yahise yiyahura, ntaremezwa neza dore ko hari n'andi avuga ko uyu mugabo yatorotse batazi ahantu yagiye kugeza ubu.
Uyu mwana yitwa Holy, abaye impfubyi afite imyaka 3 y'amavuko
Uyu mugabo ni we wivuganye uyu mugore we.
N'ubwo yabaga hanze y'u Rwanda uyu nyampinga yakundaga igihugu cye
Miss Linah yari amaze kumenyakana mu Bwongereza kuburyo we n'umugabo we bateguraga ibitaramo n'indi minsi mikuru ikitabirwa na benshi
David Kikaawa ni umunya Uganda wabanaga n'umugore we w'umunyarwandakazi witwa Linah Keza.
Munyengabe Murungi Sabin.
UAH forum is devoted to matters of interest to Ugandans and Africans in general. Individuals are responsible for whatever they post on this forum.To unsubscribe from this group, send email to: ugandans-at-heart+unsubscribe@googlegroups.com or Abbey Semuwemba at: abbeysemuwemba@gmail.com.
0 comments:
Post a Comment