[UAH] BARIGYE WHAT HAPPENED TO THIS MAN?
Gen. Maj. Dan Gapfizi yaguye mu mpanuka
Brig. Gen. Dan Gapfizi waguye mu mpanuka
Yanditswe kuya 25-06-2013 - Saa 22:00' na IGIHE
Gen. Maj. Dan Gapfizi yaguye mu mpanuka y’imodoka yabereye mu Ntara y’Iburasirazuba kuri uyu wa Kabir tariki ya 25 Kamena 2012.
Mu kiganiro kigufi n’Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Joseph Nzabamwita, yatangarije IGIHE n’akababaro ko bamenye ko Gen. Maj. Gapfizi yaguye mu mpanuka yabereye mu Mutara.
Umuvugizi w’ingabo akomeza avuga ko amakuru arambuye azatangazwa kuri uyu wa Gatatu.
Biravugwa ko Gapfizi yapfanye n’umushoferiwe witwa Rukarishya ubwo bari mu muhanda Kayonza-Kagitumba.
Mbere y’uko yinjira mu gisirikare cy’Inkotanyi igihe zatangiraga urugamba rwo kubohora u Rwanda, Gen. Maj. Dan Gapfizi yari umwe mu basirikare bari bagize igisirikare cya Uganda, aho hari mu barindaga bya hafi Perezida Museveni akaba yaratwaranga imodoka zamuherekezaga.
Mu mwakwa w’1990, hamwe n’abandi Banyarwanda bari barahungiye muri Uganda Gen. Maj. Dan Gapfizi, nawe yari mubatangije urugamba rwo kubohora u Rwanda.
Kuva mu mwaka w’1995 kugeza mu mwaka wa 1996 ubwo u Rwanda rwari rumaze kubozwa, Gatsinzi wari ufite ipeti rya majoro muri icyo gihe, yahawe inshingano zo kuyobora Batayo ya 7 yabgba muri Camp Kigali.
Ari umuyobozi wa Batayo y’101, Gatsinzi yayoboye izo ngabo mu mwaka w’1997 kugeza mu mwaka w’1998, mu Karere k’Amajyaruguru. Cyari igihe kandi ingabo z’u Rwanda zari zihanganye n’urugamba rw’Abacengezi, ni muri icyo gihe kandi yazamuwe mu ntera agashyirwa ku ipeti rya Lieutenat Colonel.
Avuye mu Majyaruguru mu kwaka w’1998, Gapfizi wari uzwi ku izina ry’akabyiniriro rya “Kimasa cy’amaboko”, yerekeje mu byahoze ari Perefegitura za Butare, Gikongoro na Cyangugu, aho yashinzwe kuyobora Burigade ya 301, aho kandi niho yazamuriwe mu ntera amaze ashyirwa ku ipeti rya colonel.
Mu kwaka wa 2004 kugeza muri 2008, uyu mugabo wari ufite uburabme mu gisirikare, yashinzwe kuyobora Burigade ya 204 yakoreraga muri Perefegitura ya Kibungo, ni naho kandi yazamuwe mu ntera agashyirwa ku ipeti rya General de Brigade.
Muri uwo mwaka kwandi wa 2008 kugeza muri 2011, Gapfizi wari warabaye General de Brigade, yashinzwe kuyobora Diviziyo ya Kabiri ya gisirikare yakoreraga ahahoze ari Kibungo.
Mu mwaka wa 2011, Gapfizi yazamuwe mu ntera aba General Major, ndetse ashingwa kuyobora Divisiyo ya Mbere yakoreraga mu Mujyi wa Kigali n’Uburasirazuba.
Mu mwaka wa 2012, Gen. Maj. Dan Gapfizi yagiye kuyobora Inkeragutara mu Ntara y’Amajyepfo.
Gen. Maj. Dan Gapfizi kandi uretse kuba abo babanye bamubonaga nk’umusirikare w’umuhanga kandi witangira akazi, ntazibagirana ku kuba ari mu basirikare bakuru 40 bo mu ngabo z’u Rwanda bigeze gusohorerwa manda zo kubata muri yombi, bikozwe n’umucamanza wo muri Espagne Fernando Andreu. Uru rutonde ariko rwaje guterwa utwatsi na Leta y’u Rwanda.
Thé Mulindwas Communication Group
"With Yoweri Museveni and Dr. Kiiza Besigye Uganda is in anarchy"
Kuungana Mulindwa Mawasiliano Kikundi
"Pamoja na Yoweri Museveni na Dk. Kiiza Besigye Uganda ni katika machafuko"
0 comments:
Post a Comment