{UAH} BARIGYE CAN YOU EXTRAPOLATE HERE?
Zimbabwe: Umunyarwanda arasaba gusenga Shitani
Hashize 279 days Iyi nkuru yanditswe. Yashyizweho kuwa 04/02/2013 . Yashyizwe ku rubuga na INKINDI · Ibitekerezo 58
Umunyarwanda umwe n’Abakongomani babiri bafunzwe mu minsi ishize ubwo basabaga uburenganzira bwo gusenga Shitani, mu munyururu aho bari bongeye kukameza basaba Leta ya Zimbabwe kubareka barakaramya umwami wabo Shitani.
Iki ni kimwe mu bimenyetso bikoreshwa n’abayoboke ba Shitani. Photo: Internet
Abayobozi ba Gereza ifungiyemo aba bagabo bafungiyemo nabo byababanye ihurizo rikomeye cyane kuko barimo kwibaza icyo bazahanisha aba bayoboke ba Shitani bikabayobera.
Amakuru dukesha Africareview.com aravuga ko abayobozi ba gereza barimo kwibaza niba bazabafungura cyangwa bazabarekera mu buroko bakaba ariho bambariza iyo shitani yabo.
Umwe mu bayoboke ba Shitani witwa George Lungange ku wa gatanu w’icyumweru gishize yabwiye abanyamakuru ati “Bafite ubwoba bwo kutujyana imbere y’urukiko kuko bazi ko nta cyaha twakoze. Buri wese afite uburenganzira bwo kuramya Imana ashaka, natwe nibatureke turamye Satani.”
Ubwo barimo kwibaza icyo bakorera aba bayoboke ba Shitani, batekereje ko bakohereza mu bihugu byabo, gusa byahise bigaragara ko bahawe icyemezo cy’ubuhunzi, ibi bivuze ko batakoherezwa mu Rwanda cyangwa muri Congo hakurikijwe amategeko.
Umuyobozi wa Gereza ya Harare bafungiyemo yagize ati “Twabanje gutereza ko batuye hano mu buryo bukurikije amategeko, gusa nyuma byaje kumenyakana ko bahawe ibyemezo cy’ubuhunzi. Ikindi kibazo dufite n’uko nitubafungura bazajya mu nkambi ya Tongogarara kwamamaza iryo dini rya shitani kandi nibyo tudashaka.”
Uko ari batatu bafunzwe kugira ngo badakomeza gukwirakwiza gahunda yabo yo gusenga shitani ariko bavuga ko batazahwema gukwirakwiza imyemerere yabo ngo babone abayoboke benshi ndetse ngo barimo gukangurira abo bafunganye kuyoboka inzira yabo y’umwijima.
“Turashaka uburenganzira bwo gukora ibibi”
Umwe muri abo bantu bafunze w’umukongomani yagize ati “Icyo dushaka ni uburenganzira buturuka ku Mana, turashaka uburenganzira bwo gukora ibibi.”
Iby’aba bagabo ariko ntibyoroshye kuko no mu gihe batarekubrwa babaye basabye ubuyobozi bwa gereza kubashakira ibikoresho bifashisha mu gusenga, birimo isanduku itukura, urukezo n’imyenda itukura, gusa gereza yakaniye ngo nta kimwe ibaha mu byo bifuza.
Muri Nzeli umwaka ushize nibwo Umunyarwanda Bizimana Théoneste hamwe na bagenzi be George Rene Lungange na Ngendo Brangsto bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batawe muri yombi nyuma yo kwandikira Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’imibereho myiza y’abaturage bamusaba gushinga idini ryemera kandi rigasenga Shitani.
INKINDI Sangwa
UMUSEKE.COM
Thé Mulindwas Communication Group
"With Yoweri Museveni and Dr. Kiiza Besigye Uganda is in anarchy"
Kuungana Mulindwa Mawasiliano Kikundi
"Pamoja na Yoweri Museveni na Dk. Kiiza Besigye Uganda ni katika machafuko"
0 comments:
Post a Comment