{UAH} IT'S A LONG SAD STORY
Nyamirambo: Umukozi wo mu rugo yishe umwana wo mu rugo yakoragamo amukebye ijosi
Mu murenge wa Nyamirambo mu kagari ka Kivugiza ho mu mujyi wa Kigali, mu ijoro ryakeye umukozi wo mu rugo yishe umwana w’umukobwa w’imyaka 12 y’amavuko wo mu rugo yakoragamo witwa Uwase Bella Shalom, akaba yamwishe amukase ijosi nyuma y’uko bari bamaze kumwirukana.
Uyu mukozi wo mu rugo wari umaze imyaka 14 yose akora muri urwo rugo azwi ku izina rya Sylvere, akaba yakoraga mu rugo rw’ababyeyi ba nyakwigendera Uwase Bella Shalom ari bo papa we witwa Musafiri ndetse na mama we witwa Furaha Francoise, batuye mu kagari ka Kivugiza ko mu murenge wa Nyamirambo.
Uyu mwana yishwe urw'agashinyaguro akebwe ijosi n'umukozi wabakoreraga
Ubu bwicanyi bwabaye nyuma y’uko uyu mukozi wo mu rugo akubise umwana w’imyaka ibiri wo muri urwo rugo mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 26 Werurwe, hanyuma mama w’umwana ari we Furaha Francoise atashye abaturanyi bamuregera uwo mukozi nawe ntiyazuyaza ahita amwirukana nyuma yo kubyumvikanaho n’umugabo we Musafiri.
Uyu mukozi ubusanzwe ukomoka mu karere ka Gisagara, mu murenge wa Gikonko ho mu Ntara y’amajyepfo, amaze kwirukanwa ntiyahise ataha ahubwo yigumiye hafi aho maze mukuru w’uyu mwana wishwe wiga muri kaminuza witwa Mutamuliza Illuminée wari wamenye ko uyu mukozi yirukanwe, atashye amusanga hafi y’urugo rwabo ndetse aranamutonganya amubaza impamvu akiri hafi y’urugo rwabo kandi bamwirukanye ariko ntiyabitindaho kuko atakekaga ko hari ikibi yakora.
Hanyuma uyu mwana wishwe Bella Shalom baje kumutuma isabune kuri butiki iri hafi aho ku mugoroba, hanyuma mu kanya gato musaza w’uyu mwana wari uri mu nzu aza kumva uwo mushiki we atatse cyane maze bagiye kureba icyo abaye basanga amaraso avirirana umutwe nawo wenda kuvaho.
Hanyuma ababyeyi b’uyu mwana bari bagiye gusenga ahagana ku isaha ya saa moya nibwo bahamagajwe ngo baze gutabara, umwana ahita ajyanwa kwa muganga ariko yaje gushiramo umwuka bakiri mu nzira kuko ijosi n’ubundi ryendaga gutana n’igihimba.
Uyu mugizi wa nabi Sylvere w’imyaka 30 y’amavuko yahise aburirwa irengero kugeza ubu polisi ikaba ikirimo gushakisha, bikaba byagaragaye kandi ko uyu mugambi yari yawuteguye kare kuko itara ryo hanze ku ruhande rwabereyemo ubu buhotozi ryari ryishwe kuburyo hakekwa uyu mukozi ko ari we wari waryishe ngo aze gukora amahano mu mwijima.
Nyakwigendera Bella Shalom w’imyaka 12 yari umunyeshuri mu kigo cy’amashuri abanza cya ESCAF Nyamirambo aho yigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, akaba yishwe urw’agashinyaguro n’umukozi wo mu rugo abavandimwe be bahamya ko ari we mwana bari inshuti cyane muri urwo rugo cyane ko yanavutse asanga uyu mukozi ahakora, kugeza ubu akaba yari akihakora kuburyo umwana nawe yamwubahaga nka musaza we.
Manirakiza Théogène
UAH forum is devoted to matters of interest to Ugandans. Individuals are responsible for whatever they post on this forum.To unsubscribe from this group, send email to: ugandans-at-heart+unsubscribe@googlegroups.com or Abbey Semuwemba at: abbeysemuwemba@gmail.com.
0 comments:
Post a Comment