UAH is secular, intellectual and non-aligned politically, culturally or religiously email discussion group.


{UAH} 10 bya mbere ku Isi utapfa gutera ngo bikugwe amahoro

Ibihugu 10 bya mbere ku Isi utapfa gutera ngo bikugwe amahoro BWIZA

 

02/05/20 09:37 2 Ibitekerezo

 

Kuvuga ko igihugu utapfa kukigabaho igitero uko wiboneye, bijyana n'ibintu byinshi, gusa iby'ibanze muri ibyo ni ingufu za gisirikare gifite, imiterere yacyo ndetse n'ingufu gifite mu bubanyi n'amahanga ku buryo gitewe cyatabarwa.

Izi ngingo ni zo urubuga news.phxfeeds rusanzwe rukora intonde zitandukanye rwifashishije rukora urutonde rw'ibihugu 10 bya mbere ku Isi bigoranye ko wagabaho igitero ngo bikorohere.

10. U Busuwisi

U Busuwisi bufite ibintu bibiri by'ingenzi bituma buba igihugu utapfa kugabaho igitero. Icya mbere ni uko bwabashije kurokoka intambara zombi z'Isi nta gitero na kimwe bugabweho, hanyuma kutagira uruhande bubogamiraho mu bice bibiri byari bihanganye bikaba ari byo byabufashije cyane.

Indi ngingo ni uko buri muturage w'u Busuwisi aba afite ubumenyi bw'ibanze mu bya gisirikare, ku buryo n'ubwo iki gihugu kidafite abasirikare benshi, kubona abakirwanirira mu gihe cyatewe ni ibintu byoroshye cyane.

Undi mwihariko kuri iki gihugu ni uko uwagitera wese yagabwaho ibitero n'amahanga, bijyanye n'uko nta gihugu na kimwe ku Isi kidafite inyungu ku butaka bw'u Busuwisi kubera ibigo n'imiryango mpuzamahanga ihafite ibyicaro.

9. Koreya ya Ruguru

Igihugu cya Koreya ya Ruguru abenshi bagifata nk'ikinyantege nke kubera ko nta bukungu buhambaye gifite, gusa uwakigabaho igitero wese ntibyamworohera kubera ingufu gishyira mu gisirikare cyacyo.

Koreya ya Ruguru ifite umushinga muremure wo gucura ibitwaro bya kirimbuzi, ibirenze ibyo ikaba iri mu bihugu bifite ingabo nyinshi ku Isi kuko ifite izibarirwa muri 1,200,000.

8. Iran

Igihugu cya Iran gifite abasirikare babarirwa muri 500,000, na cyo kikaba kiri mu bihugu bifite benshi ku Isi. Ikindi iki gihugu gikikijwe n'imisozi myinshi y'ubutayu, ku buryo kugitera unyuze ku butaka bitapfa kugukundira.

Inzira yoroshye yo gutera Iran ni iyo mu kirere, gusa ibitero by'indege na byo babitekerejeho kuko uwabigerageza yaraswaho za misile zitabarika.

7. U Buyapani

Iki gihugu mu busanzwe kigizwe n'ibirwa, gusa kiri mu bimaze igihe kirekire bizwiho kugira igisirikare gikomeye. Kuba u Buyapani buri hagati mu nyanja, bisobanuye ko kubutera ari ukwifashisha indege cyangwa amato y'intambara, gusa izo nzira cyazitekerejeho kera. Ikindi kuba u Buyapani buri mu bihugu 10 bya mbere ku Isi bishobora amafaranga menshi mu gisirikare, bisobanuye akaga kenshi wahura na ko ugerageje kubutera.

6. U Bwongereza

Kimwe n'u Buyapani, ibihugu bigize ubwami bw'Abongereza na byo biri mu kirwa, ku buryo kubigabaho igitero unyuze iy'ubutaka bitakunda.

Bisobanuye ko kugaba igitero mu Bwongereza ari ukwifashisha indege cyangwa ubwato, gusa ni ibintu bashyizemo ingufu cyane ku buryo bitakorohera.

U Bwongereza bufite abasirikare barenga miliyoni imwe, ibirenze ibyo bukaba kimwe mu bihugu bikoresha ikoranabuhanga mu bya gisirikare ku buryo utegura kujya kubatera bamaze kukubona..

5. Australia

Australia ikikijwe n'amazi. Icya kabiri, iherereye mu majyepfo y'Isi, ku buryo aho waba uturutse hose, uba uri kure y'iwawe. Bisobanuye ko gushyikiriza abasirikare bawe ibikoresho bishobora kuba ikibazo gikomeye.

Ikindi, 98% by'abatuye Australia baba mu turere two ku nkombe, ibisobanuye ko iki gihugu ari kimwe mu bifite inkombe zirinzwe cyane ku Isi. Muri Australia hanaba ibitagangurirwa n'inzoka zifite ubumara bwinshi na byo bishobora kukuzonga ubagabyeho igitero.

4. Canada

Igihugu cya Canada kiri hagati y'inyanja eshatu na Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. Bisobanuye ko inzira yoroshye yo gutera Canada ari ukunyura muri Amerika. Ibi birasaba kuba ushyigikiwe n'iyo Amerika, ibitari ibyo ukaba ugomba kubanza wahangana n'Amerika kugira ngo ugere muri Canada..

3. U Bushinwa

U Bushinwa buza ku mwanya wa kabiri ku Isi mu gushora amafaranga menshi mu gisirikare. Ikindi buza ku mwanya wa mbere ku Isi mu bihugu bifite abasirikare benshi, kuko bufite ababarirwa muri 2,300,000 n'inkeragutabara zingana zityo. Izi ni ingingo ebyiri zisobanura buryo ki gutera u Bushinwa ari icyemezo kigoye.

2. U Burusiya

Iki gihugu gifite amateka yihariye mu by'intambara. Uretse kuba ari kinini kuruta ibindi ku Isi, mu ntambara ebyiri z'Isi cyagabweho ibitero bitabarika na Benito Mussolini cyo kimwe na Adolf Hitler, gusa nta n'umwe muri bo wigeze agitsinda, ahanini kubera ubukonje n'urubura.

U Burusiya buza ku mwanya wa kabiri ku Isi mu bihugu bifite ibisirikare bikomeye, yemwe abenshi bakaba banagishyira imbere ku Isi mu kugira intwaro ziremereye.

1. Leta Zunze Ubumwe z'Amerika

Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zikangata zivuga ko nta muntu n'umwe ku Isi ushobora kuzigabaho ibitero, ibishimangirwa na filimi nyinshi za Hollywood.

Ingingo zishimangira ibi harimo kuba iki gihugu kiza ku mwanya wa mbere ku Isi mu gushora ibifaranga by'umurengera mu gisirikare.

Iki gihugu kandi gifite abaturage b'abarakare bifitiye intwaro ku giti cyabo, ku buryo utsinze igisirikare ugomba kwitegura urundi rugamba rwo guhangana n'umusivili.

Ikindi ni uko Leta zunze ubumwe z'Amerika zifite ibirindiro by'ingabo hirya no hino ku Isi zishobora kwiyambazwa.

Uretse kuba iki ari cyo gihugu cya mbere ku Isi gikoresha ikoranabuhanga mu gisirikare, bivugwa ko kinafite misile za kirimbuzi 4,000 zakuzonga ugerageje guhangana na cyo.

Icyitonderwa:Uru rutonde si ihame cyane kuko bishoboka ko hari ibihugu bitajemo kandi byakabaye bizamo, cyangwa se ibirimo byaje mu myanya itari yo. Byaterwa na politiki z'ibihugu nko guhishura amabanga ya gisirikare n'izindi mbaraga, cyangwa se uko umusomyi abyumva.

EM         -> { Trump for 2020 }

On the 49th Parallel          

                 Thé Mulindwas Communication Group
"With Yoweri Museveni, Ssabassajja and Dr. Kiiza Besigye, Uganda is in anarchy"
                    
Kuungana Mulindwa Mawasiliano Kikundi
"Pamoja na Yoweri Museveni, Ssabassajja na Dk. Kiiza Besigye, Uganda ni katika machafuko"

Sharing is Caring:


WE LOVE COMMENTS


0 comments:

Post a Comment

Popular Posts

Blog Archive

Followers